“Mwana wanjye
tega amatwi ngutegurire ubuturo butarangwamo inturo,
ubuturo uzaturamo ugatuza,
ubuturo uzaturamo ugatunga ugatunganirwa,
ubuturo uzaturamo ugatubukirwa,
ubuturo uzaturamo ntutungurwe n’uko ibitaramo uzataramana n’abaturanyi bose bitazagira amakemwa

umuti ni uyu:
uzabe umunyabwenge,
uzaharanire ubwigenge,
uzagerageze kuba umuziranenge,
mu bikugerageza uzapfukame usenge
ushire impungenge

ibibazo byo ntibizaguha agahenge,
gusa ntuzareke ngo bikurenge,
isura yawe izahorane igitwenge,
uzabe inyangamugayo,
uzabe intangarugero,

uzirinde uburyarya,
ntuzifuze iby’abandi,
kugira ngo wongere ibyishimo n’umutuzo uzagabanye ibyifuzo,
uzakunde ibyo ufite,
uzamenye kureba kure,

uzahore uzirikana ko Imana ibaho kandi ko ishobora byose,
uzamenye byinshi ariko uvuge make
uzirinde amatiku, ikinyoma no gusebanya,
uzazimize ntuzazimure,
uzumve byose kandi ubyiteho,
uzumve ibyo bavuga byose ariko ntuzavuge ibyo bavuga byose,

uzamenye inzira zose banyuramo ariko uzahitemo iyawe igororotse,
uzababarire ariko ntuzibagirwe,
ntuzakore(ntuzavuge) icyo utabanje gupanga (gutekerezaho) bizakurinda kwicuza,
inshuti n’abanzi uzamenye kubatandukanya,
kuguseka, kugusekera, kukwishimira uzamenye kubitandukanya,

mu nzira uzahure n’abifuza ko muhura,
uzamenye abifuza kugutega amatwi,
amagambo yawe ntazapfe ubusa nk’uruhu rw’imbwa,
ibitekerezo byawe ntibizazime nk’umuriro basutsemo amazi,
ubwenge bwawe ntibuzashire nk’aho wavomeye mu kintu kiva
uzirinde kubangama,

uzaharanire kuzuza umutwe mbere yo kuzuza inda kuko umutwe wuzuye niwo uzakuzuriza inda,

uzakunde abana bose,
uzabe umubyeyi mwiza,
uzakunde Mama wawe kugeza ku munsi wawe wa nyuma,
nibigushobokera na nyuma y’uwo munsi uzakomeze umukunde,

icyo umwana azaririra uzakimurekere kuko nta kiza nko kubona umwana yishimye.”

Advertisements