Njye ncira imigani abana
kugira ngo bayimenye bayicire abandi bana,
nibwo buryo nabonye bwo guhana,
nkabigisha kubahana no kubana,
aho gucurana bakagabana,
bakareka kugambana ahubwo bagasabana,
bagaturana badahangana,
badashwana,
badatukana,
bataryana,
badashyamirana,
abatewe bagatabarana,
mu gutera intambwe bagashyigikirana,
mbarinda gutana no gutana,
ngo batajya mu mihana,
mbigisha kudasenya ahubwo n’ibyasenyutse bagasana,
mu cyerekezo kiza akaba ariho tugana
ijana ku ijana,
amagana n’amagana ibikorwa bibi tukabyamagana,
tubikoranye ubukana,
nta gutatana,
nta gusigana nta no gusigana,
ahubwo tukarushaho kugumana
nta gukangarana tukaba twirinze ihungabana,
mu mategeko no ku Mana bakangana ariko batangana.

Bizaba ari powa sana!

Advertisements