Igicu kirakuba,
umwijima ukabona ikaze,
umucyo ugahabwa akato,
imvura ikagwa,
rimwe na rimwe tukanyagirwa,
ntitwugame, ntitwitwikire ntitunifubike,
kuko ni utujojoba tudatosa umuntu ngo ajenge amazi,
yewe tutanatera umuntu imbeho yo kumutitiza,
si n’urubura ngo rutumene umutwe.

Nta mvura idahita ihangane n’ubwo wanyagirwa, irahita.

Advertisements