Niwibyimbya uzaturika,
Niwiremereza nawe ubwawe ntuzishyigura ,
Niwisaza uzisakuriza,
Urarira amaso atukura ni ayawe ,
Urasaragurika icyubahiro utakaza ni icyawe,
Urahemuka ikizere utakaza ni icyawe,
Uravugavuga ukavugamo n’ibidafite akamaro, ukabibwira n’abadakeneye kubyumva umwanya utakaza ni uwawe,
Urasakuza ariko burya nta muntu ukwegereye cyane kurusha wowe ubwawe,
Urirakaza, urisaza, ukisararanga, ukikurunga no hasi, uwo mubiri wanduza ni uwawe,

Iyoroshye kugira ngo uzishyigure utabanje gusaba ubufasha.

Advertisements