Niba warigeze uremerewe
ndizera ko uzi neza uko uremerewe aba amerewe
gusa nta waremerewe ngo yumve aberewe
niba utarabimenya warakerewe
ubwo sinzi aho wagotewe
gusa umuntu ugiye kuguha inama ni njyewe
ntuzatume umuntu yumva aremerewe
kubera wowe ubwawe
ba inyangamugayo ko birakenewe
kandi ahantu hose biremewe
ukaba umuntu uhora yizewe
kugira ngo hatazagira ababona warashobewe.

Advertisements