Hari urugo rwari rutuwemo na BWENGE, BITWENGE, BYISHIMO, MAHORO, MUTUZO, BWUMVIKANE na CYUBAHIRO, baba aho RUKUNDO aza kubasura azana KWIZERA murumuna we na mubyara we KWIHANGANA, arahashima, nabo baramushima, akazajya abatekera akabagaburira  BWENGE, BITWENGE, BYISHIMO, MAHORO, MUTUZO, BWUMVIKANE, KWIZERA, KWIHANGANA, na CYUBAHIRO bamererwa neza barakura si ukubyibuha benda gusandara, kuko RUKUNDO yari abitayeho cyane. Na we ubwe yabona ukuntu bagenzi be bamerewe neza akarushaho kumererwa neza.

 

Nyuma y’igihe haza kuza umushyitsi yitwaga GASUZUGURO, ahageze CYUBAHIRO ntiyamwiyumvamo, CYUBAHIRO ati: “Sinakorana na GASUZUGURO, byaba byiza ngiye”, CYUBAHIRO aragenda. GASUZUGURO akaba yari afite inshuti yitwa MUBABARO, aramuhamagara ati: “Ngwino twibere hano sha!” MUBABARO ahageze BYISHIMO na KWIHANGANA ntibamwiyumvamo, BYISHIMO ati: “Sinabana na MUBABARO, byaba byiza ngiye aho atari!” BYISHIMO aragenda ariko KWIHANGANA arasigara, ariko asigara ababaye. MUBABARO abona ubuzima ni bwiza, akora ku nshuti ye MARIRA ati: “ngwino hano sha hameze neza!” MARIRA aba arahageze, akihagera BITWENGE ati: “njyewe BITWENGE sinshobora kuba aho MARIRA ari”, BITWENGE aragenda.

 

Muri iryo genda rya CYUBAHIRO, BYISHIMO na BITWENGE, nibwo MAHORO, MUTUZO, BWUMVIKANE, KWIZERA, KWIHANGANA, na RUKUNDO batangiye kunanuka, kuko RUKUNDO yananizwaga na GASUZUGURO, MUBABARO na MARIRA, bigatuma adateka nk’uko yari asanzwe ateka ariko hagati aho GASUZUGURO, MUBABARO na MARIRA bo bakibyibuhira. Gusa BWENGE we niko yagendaga akura.

 

Bukeye haza inshuti 4 ari zo MAFUTI, MAKOSA, KINYOMA, na BUHEMU bageze hafi y’urwo rugo bati: “twinjiremo turebe”, barinjira basanga hari abo baziranyemo, kuko bari barigeze guturana na GASUZUGURO, MUBABARO na MARIRA, bahita bahaguma, KWIZERA na KWIHANGANA bumva birenze ubushobozi bwabo barabwirana bati: “nta kuntu twabana n’aba, reka twigendere!” Nabo bacaho. Bukeye MUTUZO, MAHORO na BWUMVIKANE babonye inshuti bamaranye igihe zitangiye kubashiraho bigira inama yo kuva aho bakajya kuzishakisha. Nabo baragenda. BWENGE we akabona ntacyo bimutwaye ahubwo akarushaho gukura, uko bwije n’uko bukeye.

 

Urugo rusigayemo BWENGE, GASUZUGURO, MUBABARO, MARIRA, MAFUTI, MAKOSA, KINYOMA, BUHEMU na RUKUNDO wari warananutse cyane. Hanyura umugabo witwaga KWICUZA ati: “muraho yemwe aba aha?” abandi baramwikiriza ariko GASUZUGURO we ati: “sinkwibonamo wowe”, bagenzi be baramwegera baramubwira acisha make, KWICUZA abigiraho inshuti baramukunda, kuko yakundaga kubagira inama zitandukanye. Barabana, nyuma y’iminsi mike haza kunyura akana gato kitwaga MBABAZI, karinjira kagezemo karabitegereza gahita kabaza RUKUNDO kati: “kuki uri aha?”

RUKUNDO aragasubiza ati: “nanjye simbyiyumvisha”,

kati: “njyewe ntibyankundira kuba aha, haraburamo benshi bamfasha kuhaba”, karasohoka gakomeza urugendo.

 

RUKUNDO ahita yegera BWENGE aramubaza ati: “tubigenje gute?”

BWENGE ati: “njyewe ntacyo hano hantwaye kuko nashobora kuba ahantu hose, ahubwo aba mutumvikana nibo bamfasha gukura neza, cyokora nanjye mbona udakwiriye kuba aha, ibyiza wajya gushaka murumuna wawe KWIZERA, ugashaka n’abandi, naho njyewe ndaguma aha.” RUKUNDO yumva nibyo ahita asohoka aragenda.

Advertisements