Hakurya iriya iwacu mu giturage iyo umwana yagurirwaga imyambaro mishyashya ntiyayifashaga hasi, ntiyongeraga kwikoza muyo yari asanganywe, akenshi yategerezaga ku Cyumweru akayiteramo akajya mu misa ubundi akajya imbere y’abantu ngo bamurebe ko afite imyambaro mishya!

Nyamara hashiraga igihe kitari kinini ikava ku gaciro ko kuba imyambaro yo kujyana gusenga, agatangira kuyikorana, rimwe na rimwe hakaba ubwo yayisize amakashi (amakakama) akiyihisha kure ngo hatazagira n’uyibona.

Isomo: “Agahararo kica nabi!”

Advertisements