Umugore n’umugabo babaga ahantu bari bafite n’umwana umwe w’uruhinja ukambakamba, bakabaho bishimye nta kibazo bagirana ariko nyuma y’igihe baza gusanga mu nzu babamo harimo imbeba nyinshi, zikamenagura ibintu, zikarya imyenda, zibatesha umutwe, bashaka icyazibakiza, bigira inama yo kugura umuti wazica, bajya hakurya aho bacuruza imiti, barawugura barataha barazitega, zirapfa zose ariko inyinshi zipfira mu gisenge (idari=plafond), umunuko urabica, babura uko bazikuramo bajya gusaba icumbi ahandi kugira ngo bazagaruke umunuko washize, bakazajya baza kuhasura ngo bumve ko umunuko washize, hashize iminsi bumva umunuko warashize baragaruka.

Ariko nyuma y’igihe imbeba ziragaruka zibatesha umutwe, baravuga bati:”ntitwakongera kuziroga, umunuko ntitwawukira, reka tugure rwagakoco izajya ifata imwe imwe ipfire aho tuyireba tuyijugunye.” Bajya hakuno aho bagurira za rwagakoco barayigura, barataha, bageze mu rugo barazitega.

Umunsi wa mbere baza kureba basanga nta yafashwe, umunsi wa kabiri biba uko, umunsi wa gatatu biba uko, icyumweru kirashira nta mbeba irafatwa bati:”buriya ni uko twayiteretse ahihishe, reka tuyishyire ahagaragara, bayigiza ahagaragara.”

Bukeye mu gitondo baza kureba niba nta yafashwe basanga ntayo, ariko bigeze mu masaha y’umugoroba bumva umwana ari kurira cyane, bageze aho umwana ari kuririra basanga ya rwagakoco yamuciye intoki enye. Bati: ”turihekuye noneho”. Umwana bamujyana kwa muganga, barishyura aravurwa, ariko intoki zo ntazo yari agifite.

Ariko bakibaza uko bazagenza izo mbeba, bati: “noneho reka tuzane injangwe izajya izirya, urumva ko nta by’umunuko ukundi.” Injangwe barayizana, irazirya koko ariko kubera ubwinshi ntiyari kuzimara mu gihe gito, umunsi umwe yica nyinshi irahaga, izindi ziraza ziyikinira iruhande ikazireba ikumva ziyiteye isesemi, ariko bukeye inzara irayica, ihiga za zindi zikinanguraga imbere yayo ejo irazibura. Uwo munsi warangiye ntacyo ishyize mu nda, bukeye ibona nyinshi cyane ariko kubera inzara nyinshi izirukaho ititaye ku ho ziri, zirukankiraga ku giti cyari hejuru y’iziko, ariko injangwe ikizera inzara zayo mu gufata ikibwira ko itagwamo, yateye intambwe ebyiri gusa iba iguye mu ziko, irashya.

Ba babyeyi b’abanyamahirwe make babona ko imiti yose bagerageje yanze bigira inama yo kuzihorera bakabana nazo! Batangira ubuzima bushya n’imbeba zabo ariko uko bagenda basukura banashyira ibintu ku murongo imbeba zikabura aho zihisha, zigenda zihacika buhoro buhoro, birangira nta mbeba ikirangwa mu nzu yabo!

Umugabo yari umubumbyi w’amatafari, umugore we akora mu busitani bw’abaturanyi, haza kuza umuntu wihitiraga ariko akaba yaragendaga abaza icyifuzo cya buri muntu kigahita kiba impamo, yegera uwo mugabo aramubaza ati: “ni iki wifuza ngo nkigukorere?” umugabo ati: “urabona ko ndi umubumbyi w’amatafari, njye nifuza ko igihe cy’izuba cyakomeza kugira ngo amatafari mbumbye azajye yuma mbone amafaranga.”

Yegera umugore aramubaza ati: “wowe wifuza iki?” Umugore ati: “njyewe ubusanzwe nita ku busitani bwa rubanda, rero nifuza ko igihe cy’izuba cyahagarara kugira ngo ubusitani bw’abandi butazuma nkabura amafaranga.”

Uwo muntu abura uko abyitafamo kuko ntiyari kugusha imvura mu rugo ngo ireke kugera munsi y’urugo!

___________________________

Amasomo:

1. Ibyago byose ntitubyihamagarira hari ibiza tutabihamagaye ariko hari n’ibyo twikururira.
2. Kumenya ikosa wakoze bigufasha kurikosora ariko haba ubwo ugerageza kurikosora ugakora irirenzeho.
3. Ibibazo byawe ni ibisubizo by’abandi, haba n’ubwo ibisubizo byawe biba ari ibibazo by’abandi.
4. Burya iyo ufite wibwira ko uzahora ufite, ariko iyo ubuze wibuka ko hari ibyo waretse gufata kuko wari ufite.
5. Kwiyizera ni byiza kandi ni ngombwa ariko iyo ukabije bishobora kukuviramo ingaruka zitari nziza.

6. Gabanya ibyifuzo uzaba wongera ibyishimo.
7. Uwifuza kukugirira nabi wese siko azabigeraho, hari n’abazagerageza kukugirira nabi ariko bakaba bari kwigirira nabi mu buryo batazi.
8. Benshi mu bo tubana nabo siko bose ari beza ariko tubana nabo ku mpamvu zigiye zitandukanye.
9. Akenshi ibisubizo by’ibibazo dufite tuba tubifite ariko tukabinyuraho tutabizi, hakaba ubwo ibibazo byacu tubyisubiriza nyuma mu buryo tutazi ariko hari ibyo twabanje  kwangiza turi gushakishiriza ibisubizo aho bitari.
10. Kwirukana si uguhora uvuga ngo:”Genda! Mvira aha! Singushaka aha! Singukeneye aha!”, hari uburyo bworoshye bwo kubivuga, kandi burya KWIRUKANA KUBI NI UKWIRUKANA UMUNTU MU BUZIMA.

11. Ibyifuzo byacu bigiye bitandukanye, rero ntiwanezeza bose, NTIBISHOBOKA!!!!!!!

Advertisements