Benshi muri bo niba atari bose ndabazi
n’ubwo nshobora kwigira nk’utabazi
ndavuga abigize abatabazi
bigaragaza nk’abazigira, ndavuga imbabazi
wasesengura ugasanga ntazo bigirira, ndacyavuga imbabazi
nkunda abakora ibyo bazi
nishimira abavuga ibyo bazi
nezezwa n’aberekeza aho bazi
aho kwerekeza aho utazi
wayoboza abo bahazi
ntuhazi nibo bahazi
nkunda abemera ibyo bazi n’abo bazi
aho kwizera abo utazi
wabaza twe tubazi
ntubazi ni twe tubazi
guca abandi amazi
hari ababigize akazi
ibyo mbona bisa n’ubusazi
utarayakoraho ntamenya ubugome bwayo, ndavuga amashanyarazi.

Advertisements