Uwiteka ni we udushoboza
ibyo tudashobora kwishoboza
amasezerano ye arayasohoza
guhera ku ya mbere Mutarama kugeza ku ya nyuma y’Ukuboza
ni we udutoza
akadufasha mu byo dukora byose tukabinoza
n’ibi bitubabaza niwe uzabisoza
niba mbeshye nihagire unyomoza.

Nshuti niba uri kurira, wikwiruka imisozi ushakisha uwaguhoza
wisaba guhozwa kuko uwo ukeka ko yaguhoza
ashobora kuba ari we uguhogoza.

Advertisements