Umugabo umwe igihe kimwe inyota yaramwishe ari mu butayu ariko ntiyabigiraho ikibazo kuko yari afite amazi yo kunywa, akibwira ati :”igihe cyose nayanywera nta kibazo kuko ni ayanjye.”
Hashize umwanya haza umubyeyi aramwinginga ati :”wampaye amazi!” Akiyamusaba telephone y’uwo mugabo iba irasonnye ahita ayamuha, arahindukira amutera umugongo ngo atumva ibyo avugira kuri telephone.

Uwo mubyeyi ahita ayasuka nkweto arazoza kuko aho yari agiye yumvaga atifuza kuhagera afite ivumbi.

Umugabo ahindukiye asanga ya mazi yogeshejwe inkweto kandi ubwo inyota yari imaze kugera ku rwego rwo hejuru, n’umujinya mwinshi abwira wa mubyeyi :”naguhaye amazi ngo dusaranganye ugabanye inyota, nanjye nyanyweho, sinayaguhaye ngo uyapfushe ubusa.”
Umubyeyi na we mu ijwi rituje aramusubiza ati: “mwana wanjye rwose nta kibazo cy’inyota nari mfite, icyo nayakwakiye nicyo nayakoresheje, urumva ko ntayapfushije ubusa.”

Nyuma y’iminota icumi umugabo yari amaze gushiramo umwuka, umubyeyi we yari yigendeye.

Amasomo:
1. Ntiwamenya icyo umuntu ashakira icyo ashaka utamubajije (n’ubwo kubeshya bibaho).
2. Umuntu ntiyamenya icyo wibwira ko ashakira icyo akubwiye ko ashaka utakimubwiye (n’ubwo kubeshya bibaho).
3. Njyewe nawe dushobora guhuza icyo dushaka ariko tugatandukanira ku cyo tugishakira.
4. Buri wese azabona ko icyo yaguhaye wagipfushije ubusa mu gihe cyose icyo wagishakiraga kizaba gitandukanye n’icyo we yagishakiraga.
5. Uzabona ko buri muntu icyo wamuhaye yagipfushije ubusa mu gihe cyose icyo yagishakiraga kizaba gitandukanye n’icyo wowe wagishakiraga.

Advertisements