Uku KWEZI
kuri njye si nk’andi MEZI,
ni UKWEZI
mbonye uburyo najugunya mu MUGEZI,
ikibazo ni uko na wo wahita uhinduka IKIDENDEZI,
hafi yawo ikitaharangwa ni AMAHUMBEZI,
iyo nkubonye no kuri kalendari gusa amaso yuzura IBIKEZIKEZI.

Ni ukwezi ntigeze mbonamo IBYIZA,
ni ukwezi gushobora KUNYANGIRIZA,
kutaretse no KUNYANGIZA.

Ntacyo nkoramo ngo KIMPIRE,
ndagerageza ariko ntihabura ikiza ngo KINZITIRE,
kimwe mu bitanyorohera ni ugutuza ngo NSINZIRE,
sinaruca ngo NDUMIRE
kuko izuba rirarasa inyuma ariko ikitagera imbere ni IMIRASIRE,
ikifuzo cyanjye cya buri gitondo ni: “KURANGIRE”
mu by’ukuri nta kundi kwezi kuza ngo KUNDAMBIRE.

Ni ukwezi kutigeze kumbera INSHUTI,
kwantwaye byinshi na benshi, harimo ababyeyi, abavandimwe n’INSHUTI,
uko iminsi ihita ngenda mbona tutanateze kugirana UBUCUTI.
Mata ni ukwezi njye nakwita AMAFUTI,
iyaba kutazaga cg nibura kukarangira HUTI HUTI,
kuko kurantindira n’ubwo ari ko kugufi ugupimiye ku NYUGUTI.

Muri make uku kwezi ni ikibazo njye n’abandi nkanjye twaburiye UMUTI.

Advertisements