Uhakana ku bukana
bw’urusenda arebeye ku gishishwa cyarwo
cyangwa k’uko rungana
rwaba urwo mu rugo cyangwa urwo mu mihana,
yaba umwirabura cyangwa rugigana,
yaba mukuru cyangwa umwana,
yaba acecetse cyangwa atukana,
yaba yitonda cyangwa arwana,
yaba atavugirwamo cyangwa yumvikana,
yaba ari nyamwigendaho cyangwa asabana,
yaba agirana inama cyangwa ashukana,
azaruhekenye akomeze guhakana.

Uzahekenya nyinshi icyarimwe we, reka mbe mwihanganishije!

Advertisements