Twibuke twiyubaka

Twarabyiyemeje, nibyo dushaka
Kandi tuzabigeraho nta mpaka
Kuko kuri iyo ntego nta mupaka
20 irashize, ndavuga imyaka
Twibuka buri mwaka

Ko twarenze igihe cyo gutaka
Ubwo icyagize inzara cyari ubutaka
Ubwo icyagize inyota cyari ubutaka
Imvura nyinshi, nta mutaka
Turengana ariko imbabazi tukazaka

Twarimukiye mu masaka
Kuko inzu zagoye ababyeyi mu kuzubaka
Bazishyiraga hasi nk’abari ku kiraka
Umunota umwe watindaga kurusha umwaka
Kuko abatarabuduhaye bashakaga kubutwaka

Bakaba baranagize benshi babwaka
Ibyo byose tubyibuka twiyubaka
Byaba byiza mu mitima yacu habaye haka
Kuko umwijima mu mutima ntiwubaka
Tubiharanire, tubirwanirire, ntitugabanye ishyaka.

Advertisements