Iri si ishyari
ubu si uburakari
singutaka uko utari
si no kuyobya uburari
ngo ni uko udahari

kuko aho utari ubu ndahari
urahari kuko mpari
mu bagabo namenye ni wowe ntwari
sinakwibaza ngo wagiye ryari?
kuko nzi neza ko wagiye nkiri mu cyari

ntaramenya kwikura mu cyari
ariko ubu si nkiri agategerwa ku cyari
si ndi agacunagurizwa mu cyari
si ndi agatamikirwa mu cyari
kandi si ndi akicirwa n’isari mu cyari

kuko ndi akitamika, akikura mu cyari
igihe gashakiye kakisubiza mu cyari
ndi akigenza, akifuza kugenda hakurya y’ubugwari
agashaka kunyura muri ya nzira yawe y’ubutwari
njya ngutenguha ariko uyu munsi usubiza umuhungu wawe aho yakagombye kuba ari.

Advertisements