Ndashimira Imana ku bwo gutuma mvuka,
ku bwo kuntiza ubuzima, hari benshi tutakibuka,
ndashimira mama kuva antwite kugeza mvuka,
yari amezi icyenda akomeye dusangira umwuka,
nzahora mbyibuka,

yambaye hafi kuva mvuka kugeza ncuka,
kuva ntazi kwicara kugeza mpaguruka,
kuva mpaguruka kugeza nzi kwiruka,
kuva ntaramera amenyo kugeza akuka,
kuva icyo gihe cyose nkomeza mbyiruka

ntiyari akize, habe n’iduka,
n’ibijegera ntibyari byihagije mu mufuka,
uwabyibagirwa ntaho yaba ataniye n’umutuka,
inzira yo kumera neza sinayibonaga byasaga nko gushyira ijisho ahatari umwenge ukarunguruka,
sinabonaga aho byaturuka,

na we ati:”mwana wanjye, wigurukana n’ibiguruka,
iyi miryango yose igihe nikigera izuguruka,
uzirinde guhubuka,
Nyagasani ukugejeje aha niwe uzi ibyawe ntihazagire ugushuka,
uzamenye gutandukanya abakugira inama n’abagushuka,

hari imitego myinshi igutegereje ugomba kuzasimbuka,
hari benshi na byinshi ugomba kuzatinyuka,
hari ubwo bizagusaba kwimuka,
umenye ko ibisukika byose atari ko babisuka,
kandi abakire bose ntibabigejejweho n’isuka,

hari ubwo bizagusaba ko gake kaba kuryama, kenshi kakaba kubyuka.”
kumubura rero byambereye nko kuzamuka,
aho nari maze imyaka irenga 13 manuka,
cyari igihombo ku byo nari maze imyaka irenga 13 nunguka,
ariko nyuma yaho igiti cyongeye gushibuka,

ubu kimaze makumyabiri n’irindwi,
reka nshimire abagize uruhare bose mu gushibuka kwacyo,
nta gushidikanya muri aba nyabo,
mwakoze ibintu nyabyo,
mu gihe nyacyo.

Mwambereye abavandimwe
mumbera aho atambereye ndavuga uwo twavaga inda imwe,
ntawe uhisha uwo ahishaho,
reka mbabwize ukuri mukomereze aho,
Nyagasani adutize kubaho,

N’IBINDI TUTAGEZEHO TUZABIGERAHO.

Advertisements