Ntibitangaje


Umusazi gusara ntibitangaje no kuba uwitwa cg uwiyita umuzima yakwita umusazi uwo yita umusazi, si n’ibyo gutindwaho ahubwo icyo gutindwaho ni abitwa abazima biyiziho ubuzima butarimo ubusazi bagaragara bishimira ubusazi bw’uwo musazi, rimwe na rimwe bakaba banabumufashamo, hakaba n’ubwo banabumurusha.

Byose rimwe kuri bose?


Nk’uko imvura itagwira rimwe hose
Nk’uko imvura idahitira rimwe hose
Nk’uko izuba ritarasira rimwe hose
Nk’uko izuba ritarengera rimwe hose
Nk’uko hadakonjera rimwe hose
Nk’uko hadashyuhira rimwe hose
Nk’uko butirira rimwe hose
Nk’uko budacyera rimwe hose
Ni nako byose bitagerera rimwe kuri bose.