Urugendo rwiza ku bari kurugenda no ku bitegura kurugenda


Kwanga kugenda
no gucumbagira iyo ngenda
sinabyiteye nabitewe n’ibyo twahuye mu nzira zose nanyuzemo ngenda
singenda
kuko mbona bose bagenda

kugenda ni uburenganzira bw’abagenda
bafite ibibatera kugenda
harimo no kutamenya iyo berekeza bagenda.
Inyungu, igihombo n’ingaruka byo kugenda
zimenywa na nyir’ukugenda,

hari abo urugendo biteguriye ruhenda
hari n’ubwo ruhenda ababateye kurugenda
niyo mpamvu ntawe ugomba kugenda
kuko abona ndi kugenda
cyangwa undi ari kugenda

ushaka kugenda wagenda
si ngombwa guhendahenda
kuko ubwa nyirabwo kuri we ubwe burahenda,
intangiriro ikunze kuba ubuki bwiza bunahenda
umusozo wo ukaba hejuru y’urusenda.

Urugendo rwiza ku bari kurugenda no ku bitegura kurugenda.
Ikiruhuko cyiza ku babaye baretse kurugenda.

IKIGANIRO CYA SEKUBONA NA NTAGISHYASHYA


Sekubona mwene Mbonabihita wa Mboneko za Vugibyubona bya Vugibyuzi wo kwa Cecekanibutabizi yaganiriye na mugenzi we Ntagishyashya.

Bahuza urugwiro bavuga ibya njya he na mva he…

…Ni uko Sekubona abwira Ntagishyashya wari umworozi ati :”burya rero irya ruhaya yawe ijya kuba ikigoryi nabibonye kare, igitangira kwitiranya amasekurume n’inyagazi.”

Ntagishyashya aramusubiza ati :”urabivuga urabizi? cyarampombeye sha!”

Sekubona aramubwira ati :”ihangane, gusa mu bushakashatsi nakoze nasanze utari uwa mbere bibayeho.”

Ntagishyashya ati :”yewe mugenzi wanjye, reka nkubwire, burya nta sekurume yitiranije indi sekurume n’inyagazi, iyo rwose irutwa n’itaravutse, yego ziraribwa ariko se igihe twahereye turya ko nta gihe inda izarekera aho? Irarya ikanibagirwa ibyo yariye!”

MATA


Uku KWEZI
kuri njye si nk’andi MEZI,
ni UKWEZI
mbonye uburyo najugunya mu MUGEZI,
ikibazo ni uko na wo wahita uhinduka IKIDENDEZI,
hafi yawo ikitaharangwa ni AMAHUMBEZI,
iyo nkubonye no kuri kalendari gusa amaso yuzura IBIKEZIKEZI.

Ni ukwezi ntigeze mbonamo IBYIZA,
ni ukwezi gushobora KUNYANGIRIZA,
kutaretse no KUNYANGIZA.

Ntacyo nkoramo ngo KIMPIRE,
ndagerageza ariko ntihabura ikiza ngo KINZITIRE,
kimwe mu bitanyorohera ni ugutuza ngo NSINZIRE,
sinaruca ngo NDUMIRE
kuko izuba rirarasa inyuma ariko ikitagera imbere ni IMIRASIRE,
ikifuzo cyanjye cya buri gitondo ni: “KURANGIRE”
mu by’ukuri nta kundi kwezi kuza ngo KUNDAMBIRE.

Ni ukwezi kutigeze kumbera INSHUTI,
kwantwaye byinshi na benshi, harimo ababyeyi, abavandimwe n’INSHUTI,
uko iminsi ihita ngenda mbona tutanateze kugirana UBUCUTI.
Mata ni ukwezi njye nakwita AMAFUTI,
iyaba kutazaga cg nibura kukarangira HUTI HUTI,
kuko kurantindira n’ubwo ari ko kugufi ugupimiye ku NYUGUTI.

Muri make uku kwezi ni ikibazo njye n’abandi nkanjye twaburiye UMUTI.

Agaciro I


Nk’uko iyo ibikoresho bihenze bigiye kugera ku italiki yo guta agaciro umucuruzi abigabanyiriza igiciro bigahenduka, hakaba n’ubwo abikuyeho igiciro akabyita impano kugira ngo bimuvire mu iduka bimuhaye isura nziza hanze yo kugira umutima utanga, ariko ku bazi kureba igicuruzwa cyataye agaciro iyo bagihawe bahita bamenya ko bambuwe agaciro.

Ni na ko hari ijambo ryahoze rihenze, riri ku giciro cyo hejuru uwaribwirwaga yarihaga agaciro kuko ryamuhaga agaciro, none ubu bigaragara ko ritakigira cya giciro, bivuga ko ritakigira agaciro n’uribwiwe ntirimuhe agaciro biba ngombwa ko na we rimugeraho akaryima agaciro.

Ni nako hari n’abantu kera bagiraga agaciro,
kuko biheshaga agaciro,
ubu bakaba bariyambuye agaciro,
iyo akwerekejeho ntumubona nk’ukongerera agaciro,
ntumubona nk’ukugabanyiriza agaciro,
wakamubonye nk’ukwambura agaciro.

Taxi


Iyo taxi igusize ufata indi, mu muhanda habamo nyinshi n’ubwo n’abagenzi na bo bajya baba benshi, nta taxi ifite uko isa cyangwa uko ingana biyiha amahirwe yo kuba itakora impanuka, hari ubwo igusiga ukababara, ukijujuta ngo uri gukererwa, ubwirwa n’iki ko iyo igusize abo ijyanye iri bubagezeyo?

Uti :”indi ndayikura he koko?” Yitegereze nihagera uyigendemo kandi ntiwisaze ngo igenda nabi kuko nturi chauffeur wayo ngo uyitware neza, ntiwisaze ngo isa nabi kuko nturi umunamba ngo uyoze.

Ibyiza wayisohokamo niba utayishimiye ugafata indi kuko mu muhanda zirimo, amahitamo ni ayawe, kandi niba zose ari ko uri kuzibona, subika urugendo kuko biragaragara ko utarwiteguye, nurwitegura ugakomeza kubona zose utazishimiye uzagure iyawe.