Tag Archive: genocide



23 years ago, on this date:

A big group of us has been identified,
6 days of public killings, they were not yet satisfied,
but through the elder among us, I’ve been notified,
I was really terrified,
but with God’s help, I thought about the escape, I tried,
and it worked but the future of the rest has been nullified,
the growth of the babies who knew nothing has been denied,
the role people had in the society has been simplified,
they’ve been killed and horribly buried,
some people celebrated while others including me cried,
I knew and still remember that I should have died, because everyone else died

except me and now here I am, there’s a very special reason, a very special mission…

13/04/1994


Yewe muvandimwe,

Buri munota aba ari umwanya ngo ngukumbure
Umunsi wari wiswe uw’ihumure
Sinibwiraga ko ari bwo ndi bukubure
Burira bugacya ntumenya uwo muri buhure
Ntunamenya icyo muri buhure

Cyangwa ngo ni ryari muri buhure
Barabugutwaye, ntibwanagurwaga ngo umuntu abugure
Twatunguwe no kubona abashyitsi tutari twiteguye ko bari budusure
Tuti: “wenda ku bw’amahirwe ibikomere byacu baraje babivure”
Naho ubwicanyi bari baje ngo babuzure

Nanjye ngo babuzure, nako babusubukure
Batubeshye ihumure
Ngo tujye hamwe banzure
Twese bakureho bakubure
Byasaga n’ibidashoboka ngo umuntu ahikure

Barahutazaga, barasenyaga, ntibanakomangaga nibura ngo umuntu akingure
Bari buzuye hose, kubacika? ni he wari bunyure?
Ubumuntu muri bo bwari kure ya kure
Ngo Kagame yagiye ari muto, nta wundi bazemerera ngo akure
Ngo bazashyira hasi twese barimbure

Mbere y’umunsi nk’uyu wo muri 1994 benshi mu banzi
Icyo gihe ntibari banzi
Abatari banzi
Ubu ntibari kuba banzi
Ku bw’amahirwe sinari kugira abanzi

Kuko ubu bari kuba batanzi.

Umunsi ni uyu


Iri si ishyari
ubu si uburakari
singutaka uko utari
si no kuyobya uburari
ngo ni uko udahari

kuko aho utari ubu ndahari
urahari kuko mpari
mu bagabo namenye ni wowe ntwari
sinakwibaza ngo wagiye ryari?
kuko nzi neza ko wagiye nkiri mu cyari

ntaramenya kwikura mu cyari
ariko ubu si nkiri agategerwa ku cyari
si ndi agacunagurizwa mu cyari
si ndi agatamikirwa mu cyari
kandi si ndi akicirwa n’isari mu cyari

kuko ndi akitamika, akikura mu cyari
igihe gashakiye kakisubiza mu cyari
ndi akigenza, akifuza kugenda hakurya y’ubugwari
agashaka kunyura muri ya nzira yawe y’ubutwari
njya ngutenguha ariko uyu munsi usubiza umuhungu wawe aho yakagombye kuba ari.

Twibuke twiyubaka


Twibuke twiyubaka

Twarabyiyemeje, nibyo dushaka
Kandi tuzabigeraho nta mpaka
Kuko kuri iyo ntego nta mupaka
20 irashize, ndavuga imyaka
Twibuka buri mwaka

Ko twarenze igihe cyo gutaka
Ubwo icyagize inzara cyari ubutaka
Ubwo icyagize inyota cyari ubutaka
Imvura nyinshi, nta mutaka
Turengana ariko imbabazi tukazaka

Twarimukiye mu masaka
Kuko inzu zagoye ababyeyi mu kuzubaka
Bazishyiraga hasi nk’abari ku kiraka
Umunota umwe watindaga kurusha umwaka
Kuko abatarabuduhaye bashakaga kubutwaka

Bakaba baranagize benshi babwaka
Ibyo byose tubyibuka twiyubaka
Byaba byiza mu mitima yacu habaye haka
Kuko umwijima mu mutima ntiwubaka
Tubiharanire, tubirwanirire, ntitugabanye ishyaka.